Football: Umutoza wa Manchester united Ole Gunnar Solskjaer yatangaje ko Paul Pogba ataramera neza 100%

Umutowa wa Manchester united Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Paul Pogba kugeza ubu atameze neza ariko ko uyu mukino wo hagati wa Manchester Unitedyagize uruhare muri uno mukino umutoza ati “tugomba kugira icyo dukora kugirango arusheho kuba mwiza”  uyu mutoza ibi yabitangaje nyuma yo gutsinda ibitego 3-2 ikipe ya Brighton and Hove Albion.

Pogba ntabwo yagize imyiteguro ihagije yo kwitegura imikono ya shampiyona yuzuye hamwe n’ikipe ya Manchester United nyuma yo kwipimisha coronavirus bagasanga arwaye iki cyorezo kandi byamubujije kwitabira imikino yahuje amakipe y’ibihugu.

Umukinnyi wo hagati w’Ubufaransa ntacyo yagezeho kuko amashitani atukura yatsinzwe ibitego 3-1 iwayo na Crystal Palace mu mukino wabo wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mpera z’icyumweru gishize.

Pogba yaje gusimbuzwa mu gice cya kabiri cy’uwo mukino batsinzwemo  kuri Old Trafford kandi no k’umukino wa kabiri nabwo yaje gusimbuzwa mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza yinjizamo umunya Brezile Fred.

Ikipe ya Manchester united yaje kubona igitego cyatsinzwe na Bruno Fernandes kuri penariti  mu minota yanyuma itanu yongeweho nyuma yo kugenzura bakoresheje VAR bituma iyi kipe ihabwa penaliti.

Solskjaer yavuze kuri Pogba ati: “Yabuze ibihe byinshi byabanjirije shampiyona kubera uburwayi bwe. Ntabwo yigeze yitabira imikino mpuzamahanga ndetse n’umukino wa gishuti.

“Iminota 65 akina izamufasha kugenda arushaho kumera neza mu mikino itaha.”

Ikipe ya Brighton yari yakiriye ikipe ya Manchester united ku kibuga cyabo yatsinzwe ibitego 3-2 nyuma y’umukino utoroshye ikipe ya Manchester united yasabwaga gutsinda nyuma y’uko yatsinzwe umukino ufungura wabo wa shampiyona ya English Premier League (EPL) ya 2020/2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *