Football: Umutoza wa FC Barcelona Ronald Koeman yemejeko igiye gusinyisha umukinnyi mushya ukiri muto

Umutoza wa Barcelona, ​​Ronald Koeman, yemeje ko Sergino Dest yakoze ikizamini cy’ubuzima muri iyi kipe mbere yuko ashobora kuva muri Ajax.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 w’umunyamerika ashobora kugurwa miliyoni 25 z’ama euro aho ashobora kwerekeza mu ikipe ya Barca cyangwa Bayern Munich, ariko bigaragara ko ikipe yi I Catalonya ariyo ihabwa amahirwe menshi.

Ku wa kabiri, Dest, ukina aca k’uruhande rw’iburyo, yagaragaye i Barcelona, ​​bituma havugwa byinshi ko yaba yararangije gusinya masezerano muri iyi kipe ya FC Barcelona.

Kandi Koeman yagerageje kumvisha Dest ko agomba guhagararira Ubuholandi  ibi yabivuze igihe yatozaga ikipe y’igihugu, yemeje ko uyu mukinnyi ukiri muto yakoze ibizamini by’ubuzima kuko ateganya gufata inzira iva neza muri Ajax yerekeza i Camp Nou.

Kuri uyu wa gatatu, Koeman yabwiye abanyamakuru ati: “Dest arimo gukora ibizamini by’ubuzima bwe, tugomba gukomeza gusinya [amasezerano]”. “Kugeza igihe azasinya ntacyo nzabivugaho”

“Tugiye kugira umusore ukina inyuma ni gahunda yo guhindura ibintu kandi kugira abakinnyi bakiri bato ni byiza kuri ejo hazaza h’ikipe.

“Nibyiza kuko yakinnye imikino ya EUFA  Champions League kandi nzi neza ko, igihe cyose amasezerano yose azashyirwaho umukono, azagirira akamaro ikipe ya Barca.”

Umukinnyi umwe ushobora gusohoka mu ikipe ya  Barca ni Ousmane Dembele, bivugwa ko yifuzwa cyane n’ikipe ya Manchester United nyuma yuko Jadon Sancho yanze gukinira Manchester united.

Umukinyi w’umufaransa ntiyashoboye kwerekana ubushobozi bwe kuva yava muri Borussia Dortmund muri 2017 kubera imvune, muri 2019-20 yakinnye inshuro eshanu gusa muri LaLiga.

Mu gihe Koeman yavuze ko ntacyo abiziho mu gusohoka muri ino kipe kwa Dembele, yashimangiye ko agifite ejo hazaza he i Barca.

Koeman yongeyeho ati: “Ibyo byemezo bifatwa n’ikipe ndetse n’umukinnyi. Nkuko twabibonye, ​​ngiye kumwizera.”

“Ntabwo yakinnye kuva mu ntangiriro [yakinnye na Villarreal] kuko hari abakinnyi benshi kandi Ansu [Fati] yerekanye ko ari mwiza muri iyi kipe.

“Yari ameze neza mu byumweru bike bya mbere, ariko uyu munsi yakoze imyitozo neza kandi ngiye kumwizera.”

Ejo hazaza ha Dembele hashobora guhuzwa n’ah’uwitwa Memphis Depay, bivugwa ko ari we ntego nyamukuru ya Barca nyuma y’uko Luis Suarez asohotse muri ino kipe.

Yakomeje agira ati: “Tugomba gusesengura ikipe, tugasesengura ibyo tubuze.” “Turabizi ko mu bijyanye n’amafaranga iyi kipe ifite ibibazo byayo, nk’abandi bose.

“Hariho umyanya umwe cyangwa ibiri aho tugomba kunononsora, kandi ntabwo ngiye kukubeshya, turakora.

“Hariho amahitamo ariko ni umutekano muke. Iyi kipe igiye gukora cyane. Niba atari byo, tuzakoresha abakinnyi bacu kuko nta kirego mfite ku bo dufite.

“Turashaka kugira abakinnyi babiri cyangwa batatu kuri buri mwanya. Twashyize Leo [Lionel Messi] kw’icyenda, [Antoine] Griezmann ashobora gukinayo, ariko ni abakinnyi batandukanye. Martin [Braithwaite] arenga icyenda kandi azagira amahirwe ye ariko turashaka undi. “

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *