Football: Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yavuzeko azaba ahuze mu minsi isigaye ku isoko ry’abakinnyi

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta nyuma yo gutakaza umukino wa shampiyona ikipe ye yatsinzwemo n’ikipe ya Liverpool ibitego 3-1, ariko uyu umutoza wa Arsenal nta makuru mashya yerekeranye y’umukinnyi wifuzwa cyane Houssem Aouar.

Ikipe ya Arsenal yifuje cyane umukinnyi wa Lyon Aouar mbere yuko isoko ry’igura ni gurishwa rifunga ku ya 5 Ukwakira.

Abajijwe ibya Aouar nyuma yo gutsindwa na  Liverpool muri shampiyona ya Premier League ibitego 3-1 kuri uyu wa mbere, Arteta nta makuru yigeze atangaza, ariko yavuze ko isoko rizarangira neza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Nta makuru dufite ku bakinnyi bashya ndetse haba ku bakinnyi bashobora kuva mu ikipe y’Arsenal.”

“Ni icyumweru gisigaye kugirango isoko rifungwe, ndatekereza ayandi makipe  makipe azaba ahuze ku isoko kuko ntakindi gisigaye”

“Reka turebe uko bigenda.”

Arteta yongeyeho ati: “Ndatekereza ko tuzaba duhuze muri Premier League. Irahuze kuri twe, sinzi uko bizagenda.”

Gutsindwa kwa Arsenal na Liverpool nubwa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kandi bicaye kumwanya wa gatanu wagateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *