Breaking news: Ikipe ya Real Madrid ishobora gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Uruguay nyuma yo kunanirwa gutsinda igitego mu mukino ubanza wa shampiyona

Izina rya Edinson Cavani ryatangiye gukwirakwira ku biro bya Real Madrid.

Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uruguay aboneka ku buntu (free transfer) nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain muri Gicurasi, ibi byatangiye nyuma y’uko ikipe ya Real Madrid inganyije ubusa k’ubusa n’ikipe ya Real Sociedad mu mukino wa mbere wa shampiyona ya LaLiga Santander wabaye kuri iki cyumweru.

Nubwo umushahara we ushobora kuzaba mwinshi hafi miliyoni zirindwi z’ama euro ku mwaka amahirwe yo kumusinyisha hadatanzwe amafaranga yo kumugura mu iyindi ikipe nibyo bishobora gutuma ikipe ya Real Madrid imugura.

Juventus, Roma, Gremio, Benfica na Atletico Madrid bivugwa ko bose bavuganye na Cavani n’umuhagarariye, murumuna we Fernando, nyuma y’uko yavuye muri Paris Saint-Germain.

Kugeza ubu, Cavani akomeje imyitozo mu rugo muri Uruguay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *